Ubutaka Perezida Paul Kagame yahawe na Nyirangoragoza Marianne wari utuye kagari ka Nyarusange, umurange wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bugiye kubakwaho ishuri rizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.
Ubu butaka burimo isambu ifite ubuso bwa metero kare 586, ifite ubwa metero kare 168, ubufite metero kare 776 n’ubundi bwa metero kare 1,259. Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yabushyikirijwe mu Gushyingo 2020 mu izina rya Perezida Kagame.
Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ubwo yaganiraga n’abadepite ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izagenerwa ibikorwa by’uburezi mu mwaka w’2023/2024, yabasobanuriye ko ubu butaka buzubakwamo ishuri ry’imyuga (TVET) rizatwara aya mafaranga.
Nk’uko New Times ibivuga, Minisitiri Uwamariya yagize ati: “Guverinoma irateganya kubaka ishuri rya TVET rizatwara Frw miliyari 7, ku butaka umuturage wa Nyamasheke yahaye Perezida Kagame.”
Nyirangoragoza wapfuye mu 2020 yasobanuye ko yahaye Perezida Kagame amushimira ko yamwubakiye inzu, amusabira n’amafaranga y’Ingoboka. Yari atuye mu mudugudu w’Impinganzima watujweho abapfakazi ba jenoside yakorewe Abatutsi.


