Ubutegetsi bw’u Burundi bwashimangiye ko mu bo buteganya kuganira nabo CNARED itagomba kubamo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon aherutse i Burundi kuri uyu wa 22 Gashyantare agiye gusaba ubutegetsi kugirana ibiganiro n’ababurwanya, Umujyanama muri perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe yatangaje aho leta y’u Burundi ihagaze kuri iki kibazo, ndetse avuga ko nubwo bemereye Ban Ki-moon ibiganiro ihuriro CNARED ryo ridashobora kubitumirwamo.

Nyamitwe-à -la-conference-de-réouverture
Willy Nyamitwe, Umujyanama wa perezida w’u Burundi

Willy Nyamitwe yakomeje avuga ko ihuriro CNARED risanzwe ririmo bamwe mu bashinjwa kugaba ibitero mu Burundi kubw’ibyo bakaba badashobora gutumirwa mu biganiro bizahuza Abarundi bose nta wuhejwe nk’uko bitangazwa n’urubuga Bishasha.com rwo mu Burundi.

Ibi Willy Nyamitwe abitangaje nyuma y’uko abagize ihuriro CNARED batavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjije perezida Nkurunziza ko yemereye Ban Ki-moon ko yemeye kuganira n’abamurwanya bose, ariko ngo akaba ashaka guhitamo abo aganira nabo ashinja abandi guhungabanya umutekano nk’uko perezida wa CNARED, Léonard Nyangoma yabitangarije AFP kuri telephone.

Umuyobozi wa CNARED yakomeje asaba Umuryango Mpuzamahanga gufatira ibihano u Burundi mu bijyanye no kugura intwaro n’amasasu, ndetse no gusubiza iwabo ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa byo kubungabunga umutekano muri Somalia no muri Centrafrica kuko ngo ayo mafaranga ari yo Nkurunziza akoresha mu kugirira anabi abaturage be.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *