Ubutegetsi ntabwo bwihariwe n’umuntu umwe- Mushikiwabo avuga ku butegetsi bw’ u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo avuga ko asanga Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame atarihariye ubutegetsi yagiyeho mu 2003 binyuze mu matora.

Ni ibyo yatangaje mu kiganiro n’Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi.

Uyu munyamakuru yamubajije uburyo ubutegetsi busaranganyijwe, mu gihe Perezida Kagame itegeko rimwemerera kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2034 na we asubiza agira ati “Ubutegetsi ntabwo bwihariwe n’umuntu umwe. Paul Kagame ni umuntu wakoreye byinshi igihugu cye,…”

Yakomeje agira ati ” Yageze ku buyobozi mu mu gihe byari bigoye cyane. Ishyaka rye ryatanze umusanzu ukomeye mu gusana igihugu. Ku ruhande rw’Abanyarwanda benshi, Paul Kagame ashobora kuguma ku butgetsi igihe cyose ashaka, kubera ko afitiwe icyizere n’Abanyarwanda, yagaragaje ko ashoboye, yarubatse, yahanze igihugu bundi bushya.”

Mushikiwabo yavuze ko ubushake bw’abaturage aribwo buyobora igihugu, bitandukanye n’ahandi usanga hari ubwo amatora yitabirwa na 20% by‘abaturage kandi ugasanga byemewe.

Yakomeje ati “Mu miyoborere yacu ntabwo byumvikana. Ni ngombwa kubanza kumva imibereho y’igihugu runaka. Igikomeye ariko ni uko nta gikorwa cya politiki kitajyanye n’ugushaka kw’abaturage. Iyo niyo demokarasi. Nyamara ahandi, demokarasi ntabwo yorohewe.”

Mu mwaka wa 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora Umuryango w’Ibuhugu bikoresha Igifaransa, OIF, kugeza magingo aya hari impinduka nyinshi zimaze kuwukorwamo cyane cyane mu bijyanye n’abakozi n’imicungire y’umutungo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *