Uruzinduko rw’umuyobozi wa Kiliziya Angilikani ku Isi, Sarah Mullally, muri Cameroun rwongeye gukurura impaka ku myumvire itandukanye iri muri iri torero ku bijyanye n’ubutinganyi n’imibanire y’abahuje ibitsina.
Mu misa yayoboye i Douala ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, bamwe mu bakirisitu n’abayobozi b’itorero bagaragaje ko batemeranya n’ibitekerezo bifatwa nk’ibyoroheje, birimo kwakira abantu bo mu muryango wa LGBTQIA+ no gushyigikira uruhare runini rw’abagore mu buyobozi bw’itorero.
Umwe mu bakirisitu witwa Clair Enrick yavuze ko adashyigikiye kwakira ubutinganyi mu Itorero, ashimangira ko ngo butajyanye n’inyigisho za Bibiliya. Yavuze ko umugabo n’undi mugabo cyangwa umugore n’undi mugore badashobora kororoka, bityo ko Itorero rikwiye gukomeza gukurikiza Ibyanditswe Byera.
Nubwo Sarah Mullally atigeze atangaza icyo atekereza ku butinganyi kuva yagera muri Cameroun, Umwepiskopi wa Angilikani muri Cameroun, Dibo Thomas-Babyngton Elango, yavuze ko Itorero ryabo rikomeje gukurikiza inyigisho za Bibiliya kandi ko icyo ryibandaho ari ukwamamaza Ubutumwa Bwiza, aho kwinjira muri izo mpaka.
Yagize ati: “Abantu bafite uburenganzira bwo kugira ibitekerezo byabo, ariko Itorero ryakira abantu rishingiye ku Byanditswe Byera. Icyo dushyize imbere ni uko Ubutumwa Bwiza bugera kuri bose.”
Nubwo hari abatavuga rumwe ku kibazo cy’ubutinganyi, benshi mu bakirisitu ba Angilikani muri Cameroun bagaragaje ko bishimiye kubona umugore ayobora iri torero ku rwego rw’isi, bavuga ko abagore na bo bashoboye gutanga umusanzu ukomeye mu buyobozi bw’Itorero.
Kuva Sarah Mullally yagirwa umuyobozi wa Kiliziya y’u Bwongereza n’umuyobozi wa Angilikani ku Isi muri Mutarama 2026, bamwe mu bayobozi ba Angilikani bo muri Afurika bagaragaje kutamushyigikira. Impamvu nyamukuru ni ukutavuga rumwe ku bibazo birebana n’ubutinganyi, gushyingira ababana bahuje ibitsina no guha umugisha abo bashakanye bahuje ibitsina.
Muri iki gihe, abarenga 80% by’abakirisitu ba Angilikani batuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ibintu bituma ijwi ry’iri torero muri Afurika rikomeza kugira uruhare rukomeye mu mpaka zerekeye icyerekezo Angilikani izafata ku bibazo birebana n’ubutinganyi.


