Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yatangaje ko ubuzima abamo atigeze abutekereza habe no mu nzozi aboneraho umwanya wo gusaba abo bahoze bakorana guhangana n’ibibazo bahura nabyo ntibave ku izima.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwa Instagram ubwo yari yasuye abakorera mu gace kitwa Kariakoo mu mujyi wa Dar Es Salaam nawe yahoze akoreramo, yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse mu myaka itanu ishize abikesheje indirimbo ye yise ‘Matatizo’.
Ati “Mu mayaka itanu ishize nakoraga ubucuruzi buciriritse hano mu mujyi wa Dar Es Salaam. Indirimbo yanjye ‘Matatizo’ yampinduriye ubuzima. Si nkize ariko nanone gusa uko mpagaze navuga ko ndi umunyamahirwe.
Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gushimira Imana yamugejeje kuri ibi byose anakangurira bagenzi we kwihanganira imiruho ya buri munsi.
Ati “Ibi bivuze ko ntigeze ndota kubaho gutya. Ndashimira Imana kuba iba yampaye uyu mwanya ngasura abavandimwe tukakaganira. Ndabasabira kuri nyagasani amasengesho yanyu arayumva. Imana ntiyakuremye ngo ubeho nabi, umunsi wawe uzagera”
Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya ndetse no muri aka karere muri rusange. Ni umwe mu bakorera ibihangano byabo mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi ya Diamond Platnumz.

Fred Masengesho/ Bwiza.com


