Ubutumwa bwa Ange Kagame ku musore bateganya kubana

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Perezida w’u Rwanda , Ange Kagame yabwiye amagambo meza umusore uherutse kumusaba akanamukwa, Bertrand.

Ibi birori bivugwa ko byabereye kuri Muhazi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ange Kagame yavuze ko uyu musore ari we rukundo rw’ubuzima bwe kandi ko yizeye ko bazarambana ubuzima bwabo bwose.

Yagize ati “ Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteze kubana na we. Kuri twe ubuziraherezo.”

Capture 26

Uyu mukobwa kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira ababyeyi be, Paul Kagame na Jeannette Kagame.

Ati “ Ku babyeyi banjye mwakoze kuri buri kimwe. Uyu munsi n’igihe cyose.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Capture 27

Ange Ingabire Kagame yavutse mu 1993 i Buruseli mu Bubiligi. Ni umwana wa kabiri mu bana batatu avukana nabo. Ni we mukobwa rukumbi wa Perezida Kagame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *