Nyuma y’urupfu rw’umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi n’isanzure, Stephen Hawking ku wa 14 Werurwe 2018, Umukinnnyi w’umupira w’amaguru wavukiye muri Brazil, Neymar Junior yahise ashyira ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram, ari mu gare ry’abafite ubumuga. Uyu mukinnyi ngo yabikoze aha icyubahiro uyu musaza ariko abamukurikira n’abamukunda ntibabyakiye kimwe.
Muri izi mpaka zurudaca, abakunzi b’uyu mukinnyi bamuhaye ubutumwa butandukanye. Bamwe bamubwiraga ko imvune yagize atakayigereranyije n’uburwayi Stephen Hawking yari amaranye imyaka 55. Hari n’abandi bamubwiye ko imvune isanzwe nta ho ihuriye n’indwara yo mu bwoko ndetse n’ingingo yatumaga uyu musaza adashobora kuvuga cyangwa ngo agende.
N’ubwo Neymar yabikoze avuga ko aha icyubahiro uyu musaza, abakunzi be avuze ko ahubwo ari agasuzuguro.

Neymar yagawe n’abantu benshi biganjemo abakunzi be, ariko ntihabuze abumva ubutumwa mu buryo butandukanye.Hari uruhande ruto rw’abamushimiye ubwo butumwa ndetse banaboneraho kumwifuriza gukira imvune vuba.
Uyu mukinnyi yavunikiye mu mukino ikipe akinira, Paris Saint Germain yari yakinnye na Olympique de Marseille, muri shampiyona y’ubufaransa. Uyu mukino wabaye ku wa 28 Gashyantare 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


