Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, yashimiye Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya.
Ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC) yemeje Ruto wari usanzwe ari Visi-Perezida wa kiriya gihugu nka Perezida wacyo watowe, ahigitse abarimo Raila Odinga bari bahanganye mu matora.
IEBC yatangaje ko Dr Ruto yatowe n’abangana na 7,176,141 bangana na 50.49% by’abatoye bose, mu gihe Odinga yatowe n’ababarirwa muri 6,942,930 bangana na 48.85%.
Perezida Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Ruto ku bwo kwegukana intsinzi, ndetse n’abanya-Kenya muri rusange ku kuba ariya matora yaragenze neza.
Ati: “Mu izina rya Guverinoma ndetse n’iry’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe na bashiki bacu, abaturage bo muri Kenya ku kuba barakoze amatota yabaye mu mahoro ku wa 9 Kanama. Ndanashimira Nyakubahwa Dr William Samoei Ruto, Perezida watowe.”
Perezida Kagame yunzemo ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buje bukurikira ubwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri.
U Rwanda rwashimiye Ruto rwiyongera ku bihugu birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Somalia n’ibindi byamushimiye biciye mu bayobozi babyo.


