message.jpg

Ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame bwateshejwe agaciro

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, yatesheje agaciro ubutumwa buri mu rurimi rw’Igifaransa bwitiriwe Perezida Paul Kagame.

Ubu butumwa bwakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter, bumenyesha abanya-Mali ko babaye babuze umuntu nka Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho inshuro ebyiri, baba bahombye.

Ubu butumwa bugira buti: “Turabashimiye baturage ba Mali. Icy’ingenzi mu gihugu no kuri Perezida ni uko abantu bamenya urugamba muriho. Mubuze umuntu nka Assimi Goïta, mwakwicuza. Mu gihe ntsinze, na we yabasha gutsinda. Banya-Mali nta mwanya wa politiki mbere ya byose.”

Nyombayire yafashe ifoto y’ubu butumwa, agaragaza ko ari ikinyoma cyahimbwe, kikitirirwa Umukuru w’Igihugu. Yagize ati: “Amakuru y’igihuha.”
message.jpg

Ubutegetsi bwa Goïta ntabwo bubanye neza n’imiryango mpuzamahanga irimo ECOWAS, bitewe ahanini n’uko butaremeza igihe amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera. Byatumye bufatirwa ibihano bikakaye biteza n’umwuka mubi mu mubano w’iki gihugu n’u Bufaransa, watumye cyirukana Ambasaderi wabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *