Ubutumwa Kizito Mihigo yageneye Abanyarwanda n’Abarundi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Kizito Mihigo uzwiho kuririmba indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, yageneye ubutumwa Abanyarwanda n’Abarundi ku munsi w’Ubwigenge, aho yifuriza ibi bihugu byombi amahoro n’imigisha.

Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda no mu Burundi bari mu birori byo kwishimira imyaka 57 ishize bibonye ubwigenge.

Kizito yagize ati “Itariki y’ubwigenge ni imwe ku Rwanda n’u Burundi, Imana ihe umugisha ibihugu byacu bibiri, ibihugu by’ibivandimwe ndetse by’ibituranyi, kandi ikwize urukundo n’amahoro mu mitima y’Abarundi n’Abanyarwanda, ibihe byose kandi n’ahantu hose”.

Tariki ya 1 Nyakanga, ni umunsi wa 182 w’umwaka. Kuri iyi tariki nibwo Ububiligi n’indorerezi z’umuryango w’abibumbye batanze ubwigenge bwuzuye ku Rwanda n’ uburundi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *