Ubutumwa Min. Dr.Biruta Vincent yageneye Abanyarwanda ku munsi w'amazi

Sangiza iyi nkuru

Itariki ya 22 Werurwe, ni umunsi ngarukamwaka isi yizihizaho ‘umunsi wahariwe amazi”.
Uyu munsi mu Rwanda wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe amazi “water week 2018” cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutungo kamere, Dr. Biruta Vincent, ku wa 17 Werurwe 2018.
Kuri uyu munsi, Min.Dr. Biruta arifuriza abanyarwanda kugira umunsi mwiza anabasaba kubungabunga ibidukikije.
Ati “ Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi mwiza 2018! Gucunga amazi neza ni ingenzi mu iterambere rirambye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Twese tuzirikane uruhare rw’ibidukikije mu micungire y’amazi tubungabunge inkengero z’imigezi n’ibiyaga kandi turwanya isuri”.
Ku wa 22 Werurwe 1993, nibwo umuryango w’abibumbye wizihijwe bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’amazi.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *