Ubu ni ubutumwa umuvugizi wa Police, ACP Theos Badege yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, ubwo herekanwaga abantu 30 bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa. Abo 30, batawe muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi, nyamara bababera ibamba, bahitamo kubatanga bitandukanya na sekibi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni urugamba rukomeye Police yiyemeje rwo kurandura ruswa mu banyarwanda. Nk’uko ACP Badege abivuga, abo bose uko ari 30 kimwe n’abandi amadosiye yuzuye agashyikirizwa ubushinjacyaha ; bafashwe bingingira ruswa abapolisi. Bari bagamije gusonerwa ibyaha, guhabwa ibyo batemerewe n’amategeko, gufungurirwa abantu babo bakurikiranywe n’ubutabera, n’ibindi…
Akomeza agira ati «Ibi kandi babikora mu gihe Police y’u Rwanda idahwema guhana, harimo no kwirukana umupolisi wese, hatitawe ku rwego arimo, ufatiwe cyangwa ukurikiranyweho icyaha cya ruswa n’izindi ngeso zihanwa nkayo ».
Ubuyobozi bwa Police rero burashimira aba bapolisi b’inyangamugayo bakomeje kwerekana ibi bikorwa by’ubutwari, by’ubunyangamugayo. Hagiye gushyirwaho n’ingamba kugirango iyi myitwarire myiza ikwire mu bapolisi bose….cyane ko hari abataritandukanya n’ibishuko n’irari ribashora muri ruswa. « Turashimira abaturage b’inyangamugayo badufasha kurwanya ruswa haba muri Police n’ahandi ikigaragara: birinda kuyitanga, batanga amakuru vuba aho imenyekanye, n’aho ikekwa… ».
Amayeri abatanga ruswa bakoresha ni menshi, ngo ubu hagezweho ayo gucisha muri mobile money, gucisha ku bandi bantu bazwi nk’aba komisiyoneri, kuyataga nk’impano, intwererano cyangwa amadeni bahimbye…
Police n’izindi nzego bahuriye ku nshingano zo kurwanya ruswa, barizeza abaturarwanda ko ntakitazakorwa ngo ruswa icike burundu, ariko kandi ko bizaba ingufu, inkunga n’umusanzu wa buri muntu, ari uyisaba, uyitanga, n’ureberera aho itangwa.
Muri uru rugamba, bashyigikiwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gutangaza ko ruswa ari umwe mu banzi b’imiyoborere myiza n’iterambere ry’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro giherutse kubera mu nteko ishinga amategeko, ubwo habaga inama ihuza inzego zihuriye ku nshingano yo kurwanya ruswa, hatunzwe agatoki amashami ya Polisi abamo ruswa, ngo akaba ari nayo abapolisi bashya barwanira kujyamo.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubugenzuzi muri Police, ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo, ayo mashami ni Irishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Irigenzura ibinyabiziga(Contrôle Technique), n’iry’ubugenzacyaha(CID). Benshi muri abo 30 berekanwe, niho bashakaga serivisi, babanje gutanga ruswa. ACP Mbonyumuvunyi kandi avuga ko Police ifite urwego rwigenzura, rutajenjekera abagaragaweho ruswa, bamwe rukabirukana, ku burenganzira ruhabwa n’ingingo ya 29 y’amategeko ngengamyitwarire.
Inama y’abaminisitiri yo ku ya 3 Gashyantare, yirukanye abapolisi bato n’abakuru basaga 200, benshi muri ngo bazize izo ngeso mbi za ruswa.
Ariko kandi, Polisi y’Igihugu ikunze kugarukwaho cyane mu maraporo atandukanye kuri ruswa, aho Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ari ryo rikunze gushyirwa mu majwi. Aha ngo usanga lisiti z’ahakorerwa ikizamini cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga, iz’abakoze zitandukana n’izisohoka igihe ikizamini cyakosowe. Irindi shami ridashirwa amakenga ni iritanga impapuro zemeza ko ikinyabuziga nta bibazo bya techinique gifite(controle technique).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu myaka itatu ishize, imanza zijyanye na ruswa zabaye 827, nk’uko bitangazwa z’Ubushinjacyaha bukuru. Mu 2013-14 hakiriwe 117, mu 2014-15 ziba 395 naho muri 2015-16 hakirwa 315.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


