Ubuzima bw’abana bo muri Venezuela buteye impungenge

Sangiza iyi nkuru

387a3b2a00000578-3794086-image-a-39_1474112365344
Amafoto agaragaza ubuzima bubi abana bo mu gace ka Half muri Venezuela babayemo yateye benshi impuhwe kubera uburyo bamwe mu bana bagaragaza guta ibiro bikabije kugeza aho umwana w’imyaka 5 apima ibiro munsi ya 5 nkuko byagaragaye k’uwitwa Maria del Carmen Chourio.
Ibura ry’ibyo kurya muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’Amerika y’epfo ryagize uruhare mu guteza ikibazo cy’imirire mibi ku bana nkuko byagiye bitangazwa n’inzego zita ku burenganzira bw’abana.
Dr. Ingrid Soto ukuriye ibijyanye n’imirire mu bitaro by’abana bya J.M de los Rio biherereye mu mugi wa Caracas atangaza ko umubare w’abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi wikubye kabiri kuva mu mwaka wa 2015, bakava ku bana 35 bakagera ku bana 65.

churio-venezuela
Maria del Carmen Chourio uteruwe na nyina (ibumoso), ku myaka 5 apima munsi y’ibiro 5

Dr. Ingrid Soto akomeza avuga ko abana barindwi bari munsi y’imyaka 14 bapfa bicwa no kubura ibyo kurya bihagije muri aka gace buri mwaka.
Umunyamakuru Marà­a Emilia Jorge wa Fox News avuga ko 66 % by’abana bajyanywe kuri ibi bitaro ari abana bacyonka nkuko raporo zibigaragaza, agakomeza avuga ko ingaruka zikomeye zizakomeza kubaho.
Yagize ati, “iyo abakuze bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi, ntabwo bibagiraho ingaruka mu mitekerereze no mu iterambere nkuko bigendekera umwana iyo bimubayeho mu minsi 1000 ya mbere. Ni ukuvuga ko Ibi bizabagiraho ingaruka mu minsi iri imbere bidasize ubuzima bw’ishuri”.
Niba nta gikozwe abana n’ababyeyi bo mu duce tw’iki gihugu nka Maracaibo ubuzima bwabo buzakomeza kujya mu kaga kuko imibereho mibi itakiri ku bana gusa n’abakuru batangiye kugerwaho ingaruka z’imirire mibi.
 
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *