Ubuzima bw’abaturage baba mu muhanda wa Gari ya Moshi- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Abaturage baturiye inyanja ya Hoan Kiem, mu mujyi Hanoi, muri Vietnam, babayeho mu buzima butangarirwa na benshi, aho umuhanda wa gari ya moshi bawifashisha bakora imirimo yabo ya buri munsi.

Ikinyamakuru Theculturetrip.com, gitangaza ko gari ya moshi ica muri uyu muhand inshuro ebyiri ku munsi, saa cyenda n’igice (15:30) na saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17:30), abaturage bakaba bahora babizi ku buryo isanga nta muntu ukiwujarajaramo.

W1

Iyi gari ya moshi ije, ngo nta mahoni ivuza, isanga abaturage bavuye mu muhanda ndetse n’ibishobora kuba byateza impanuka babikuyeho.

W4

Mu gihe biteguye ko igiye gutambuka, n’ubundi ngo ntabwo bibabuza gukomeza gahunda zabo, kuko iruhande rw’uyu muhanda mukuru wa gari ya moshi, hari utundi tuyira duto ducamo amagare na moto.

W2

Iki kinyamakuru gitangaza ko iyo gari ya moshi iri hafi, babyumvira muri ibi byuma [reba ifoto] bikoze umuhanda biba bijegera, ikindi kandi ngo iyo ihise isiga ibyotsi byinshi mu nzira ku buryo ngo bishobora kwangiza ubuzima bwabo, ndetse ko gutura muri aka gace bifite ingaruka nyinshi.

S10 S8 S7 S5 S4 S3 S2 S1

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *