Ubuzima bwa Alex Ferguson watozaga Man.Utd buri mu bihe bikomeye

Sangiza iyi nkuru

Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza arimo kwitabwaho n’abaganga mu buryo bw’umwihariko nyuma yaho agiriye uburibwe bukabije ku gice cy’ubwonko.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, nibwo Sir Alex Ferguson w’imyaka 76 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro, abagwa mu mutwe nyuma yo kuviramo imbere mu bwonko (brain haemorrhage).

Sir Alex Ferguson arembeye mu bitaro biherereye mu gace ka Macclesfield, uyu mutoza asanzwe atuyemo.

Nk’uko DM ibitangaza, ngo umuryango wa Furguson utangaza ko uzanezezwa no kumubona yorohewe mu gihe ukumubaga mu mutwe byagenze neza. Bati “ Operasiyo yagenze neza ariko akeneye kwitabwaho by’umwihariko kugirango yoroherwe, umuryango we uramwifuriza kurwara ubukira.

Nyuma yaho Ikipe ya Manchester United yahoze atoza itangarije ibyaya makuru, amafana bayo basabwe kumuhozaho amasengesho ngo abashe kumererwa neza.

fug

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *