Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II yanenze ubutegetsi buberewe ku isonga na Perezida Museveni abushinja gupyinagaza ubwisanzure bw’abaturage ba Uganda.
Mu butumwa bwe bwa Pasika, Umwami Mutebi avuga ko ubutegetsi buri mu bikorwa byo kwambura abaturage ubutaka bwabo mu bwami bwe ndetse no mu bindi bice bigize iki gihugu ariko ko ikibazo kimuraje ishinga.
Ati “Iyo abari ku butegetsi bakoresheje ingufu zabo mu kwambura abaturage ubutaka bwabo, bagasigara ntabwo bagira, ibi bidukora ku mutima. Yezu yaje kudukiza twese, haba abafite imbaraga n’abanyantenge nke.”
Iki kibazo cy’ingorabahizi Kabaka wa Buganda akivuzeho mu gihe na Perezida Museveni yari aherutse gusaba abadepite kwiga ku itegeko rijyanye n’iby’ubutaka.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Muri ubu butumwa bwe kandi Kabaka Mutebi yasabye abategetsi ba Uganda gusubiza amaso inyuma bakareba ububabare bwa Yezu. Yabasabye kugira umuco ubabarira, ubumwe n’ubwubahane nk’uko Daily Monitor ibitangaza.


