Ubwato buri kubakirwa abatuye ku kirwa cya Nkombo mu burengerazuba bw’igihugu bukomeje kubera umuzigo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda, RTDA.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, tariki ya 8 Nzeri 2022 ubwo yari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yavuze ko ubu bwato bw’abantu 150 buzaba bwatangiye muri Kamena 2023.
Imena icyo gihe yagize ati: “Rwose ibikoresho byo guteranya ubu bwato bunini byamaze kugera mu Rwanda kandi rwiyemezamirimo yatangiye kubuteranya. Ugeze i Karongi ushobora kubona aho bigeze ku buryo twizeye ko muri Kamena umwaka utaha buzaba bwamaze gutangira.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yo mu 2022 ivuga ko ubugenzuzi bwakozwe mu Kwakira k’uwo mwaka bwagaragaje ko ubu bwato “bwakabaye bwaruzuye muri Mata 2019 bwari bugeze kuri 56.48% bwubaka. Rwiyemezamirimo yishyuwe amadolari ya US 1.568.529.21 (ni ukuvuga 59% by’agaciro k’amasezerano kangana na USD 2.656.600.”
Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri uko kwezi k’ubugenzuzi, rwiyemezamirimo yari agiteranya igice cyo mu ndiba cy’ubu bwato, isobanura ko ubundi iki ari icyiciro cya mbere muri bitanu bw’ubwubatsi bwabwo.
Igitutu kuri RTDA
Mu gihe hashize amezi abiri arengaho iminsi y’ubukererwe ku gihe RTDA yari yaratanze cyo kuba bwatangiye gukora, abayobozi bo muri iki kigo kuri uyu wa 7 Nzeri 2023 basubiye imbere ya PAC, babazwa impamvu ubu butari gukora.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yabajije Imena ati: « Iminsi 1160 yo gusapulayinga ubwato bwa Nkombo se yo muyisobanura mute?”, amusubiza ko impamvu ubu bwato bwatinze ari uko iki kigo cyasabaga amafaranga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ntikiyahabwe ku gihe.
Imena ariko, ashingiye ku kuba “ibikoresho byose” byaramaze kuboneka, yasezeranyije abadepite ko muri Werurwe 2024 ubwato buzaba bwaramaze kubakwa, bwashyizwe mu mazi kugira ngo bukorerwe isuzuma, hagamijwe kureba niba bukora neza.
Kurikira ibisobanuro bya RTDA imbere ya PAC hano
Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko ibisubizo Imena amaze gutanga ntaho bitandukaniye n’ibyo PAC yumvise kuva mu mwaka w’2020. Ati: “Iki gisubizo aduhaye twacyumvise mu mwaka wa 2020, ko izo parts zigize ubwato ziri hafi ariko nta bwato abaturage bafite. Turi mu wa 2023, icyiyongereye ni iminsi ya delay. Nyakubahwa Chair, abaturage ba Nkombo ubu bwato bakomeze baburindire? Ndagira ngo atubwire, abaturage icyizere bagisibe? Rwose tubwire ikintu gishyashya.”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko we ntacyo yavuga ku kibazo cy’ubu bwato kuko kimaze igihe. Ati: “Icyo singisubiramo kuko, nari ndimo mbwira mugenzi ngo ibyo bw’ubwato bwo ku Nkombo tubyihorere kubera ko ni histoire imaze kurambirana muri PAC. N’abatubwire ko PAC ngo ni ‘Bikanganye Bitaryana’ harya? Ni ko babivuga ariko mu by’ukuri iki kintu no kukiganiraho hano, it’s a shame kongera kubivuga.”
Depite Ntezimana Jean Claude yagize ati: « Ngira ngo ubu bwato bwakabaye bwaruzuye mu 2019, none turi mu 2023. None DG atubwiye ko mu kwa Gatatu ubwato buzaba buri mu mazi. Ayizera gute? Ni iki cyaguteye gutanga icyizere, iyi minsi isigaye ko ari mikeya?”
Imena yavuze ko ubwato bugeze kuri 70% bwubakwa, asobanura ko igeregezwa ryabwo mu gihe buzaba bwuzuye rizamara amezi agera kuri abiri. Perezida wa PAC yamusabye ko bugomba kuzaba bwaruzuye muri Kamena 2023, na we amwemerera ko iki gihe kitazarenga.
Ubu bwato bukomoka ku isezerano Perezida Paul Kagame yahaye abatuye ku Nkombo mu mwaka w’2018. Babanje kubakirwa ubw’igiti, mu gihe byagaragaye ko butakigezweho, burahagarikwa



