· Abatutsi bari bahungiye muri Centre ya JOC muri Nyarugenge, barishwe.
· Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari komini Kayenzi, biciwe ku musozi wa Bibare, ubu akaba ari mu murenge wa Karama, mu karere ka Kamonyi.
· Abatutsi bari bahungiye ahitwa Kabakobwa na Sahera muri Komini ya Ngoma, barishwe.
· Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Nyaruhengeri na Kigembe, barishwe bose barashira. Ubu ni mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
· Abatutsi bari bahungiye Nyamukumba mu kabande, ku nzira igana mu Ruhango, ubu ni mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, Interahamwe zagose abatutsi bari bahahungiye zirabica bose.
· Kuva tariki ya 22-25/04/1994, Abatutsi benshi biciwe ku Kabere (Bweramvura), ubu ni mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.
· Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nzaratsi, ubu ni mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango, nubwo bari babanje kwirwanaho, nyuma baje kwicwa n’abasirikare bakoresheje imbunda.
· Abayobozi ba leta bacukurishije ibyobo rusange maze bajugunyamo imirambo y’abatutsi bose bari biciwe I Murambi, nyuma yaho, mu kwezi kwa gatandatu, abasirikare b’Abafaransa bubaka hejuru yibyo byobo ikibuga bakiniragaho Volleyball
· Abatutsi bagera 6,500 bicishijwe imbunda, imihoro n’impiri, abagera kuri 500 batwikirwa mu igarage ry’Ababikira mu kigo I Sovu.
· Hishwe Abatutsi bose bari bahungiye kuri Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu akaba ari mu Karere ka Nyamagabe.
· Hishwe Abatutsi bo mu miryango y’Abahima n’ Abanunzi b’ i Kabakobwa muri Gashonga (Cyangugu)
· Hishwe Abatutsi benshi ku bitaro bya Mibirizi
·
Hishwe Abatutsi kuri Paruwasi ya Muhororo
Source:CNLG
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


