Nyuma y’igitero cyabaye ku wa 11 na 12 Ukuboza 2015, ku nkambi za gisirikare i Burundi nibwo byatangajwe ko abasirikare n’abapolisi ba Leta biraye mu baturage barabica, kuri ubu umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wongeye gutunga agatoki izi nzego za Leta.
Human Right Watch(HRW) nk’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo washyize hanze wagaragaje muri iki gihe ubwicanyi burimo gukorwa i Burundi bukorwa n’inzego z’umutekano zikabikora mu ibanga, urubyiruko rw’Imbonerakure ndetse n’imitwe y’abigometse kuri Leta ya Nkurunziza.

Muri iyi raporo yashyizwe hanze ku wa kane tariki ya 25 Gashyantare, batangaza ko mu iperereza batangiye mu kwezi kwa 11 kugeza muri uku kwa 2 byagaragaye ko mu Burundi hakorwa ubwicanyi ndengakamere bukorerwa ikiremwa muntu.
HRW ikavuga ko hari abantu benshi bishwe ku wa 11 na 12 Ukuboza 2015 nyuma y’ibitero byagabwe ku nkambi za Gisirikare, ko abapolisi n’abasirikare binjiye mu bice bitandukanye by’umujyi bica abantu batanafite n’aho bahuriye n’ibyo bitero.
Hagezweho ubwicanyi bukorwa mu ibanga
Uyu muryango ugaragaza ko mbere ubwicanyi bwakorwa ku mugaragaro, abantu bakarasirwa mu mihanda ariko ubu ngo inzego z’umutekano ziraza zigashimuta umuntu zikamujyana abo mu muryango bakazamutegereza bagaheba ndetse bagashakisha n’aho yaba afungiye bagaheba.

Icyo HRW isaba ni uko mu duce twagaragayemo abantu benshi batari bashyigikiye Nkurunziza kuri manda ya 3 hakoherezwa abapolisi bo ku rwego mpuzamahanga bo kujya kurinda umutekano w’abaturage, abo bapolisi bazava mu bindi bihugu bakaba bagerageza gutanga ituze mu baturage ibibazo by’u Burundi bikaba byashakirwa umuti.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


