Ubwongereza mu Rwanda, Ihene yambaye uruhu rw’Intama

Sangiza iyi nkuru

Inyandiko igaragara mu gitabo cyitwa “Britain’s Real Role in the World” bishatse kuvuga “Umumaro nyawo w’Ubwongereza ku isi” cyanditswe na Mark Curtis hagaragaramo uruhare rugaragara iki gihugu cyagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibihugu nk’Ubwongereza n’Amerika kuri ubu bifitanye umubano n’u Rwanda nibyo bigarukwaho cyane muri iyi nyandiko.
Uruhare rw’Ubwongereza n’Amerika muri jenoside yakorewe Abatutsi ntirwakunze kugarukwaho mu itangazamakuru, ariko nk’uko bigaragara muri iki gitabo, Ubwongereza n’Amerika nabo bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa uruhare rw’ibi bihugu rushingiye cyane ku gutambamira inyungu zabyo kugirango bidatakaza ingabo zavyo cyangwa ubutunzi, bitandukanye n’Ubufaransa kuko bwo bwari bufite ingabo mu Rwanda zafashije interahamwe koroherwa no kwica Abatutsi.
Iyi nkuru iribanda ku bintu by’ingenzi bigaragaza uruhare rwa bamwe mu bari abayobozi muri ibi bihugu mu gutambamira imigambi yagombaga gutabara abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jenoside itangiye Ubwongereza bwagabanyije ingabo zabwo zo mu butumwa bw’amahoro aho kuzongera.
Mu gihe ibintu byari bigeze aho bikomeye, abakeneye ubutabazi bamaze kuba benshi, Ubwongereza bwo bwahisemo kugabanya ingabo zabwo zabaga mu butumwa bw’amahoro ziva ku 2500 hasigara ingabo 270 gusa.
Muri cya gitabo twavuze hejuru, Mark Curtis avuga kuri iki gikorwa cy’Ubwongereza yagize ati “Iki cyemezo cyahaye agahenge abari barateguye jenoside kuko bahise bamenya ko LONI itazatabara.”
Umunyacanada, Romeo Dallaire, wayoboraga ingabo za Loni zari mu butumwa mu Rwanda yagereranyije iki gikorwa cy’Ubwongereza nko kwerekana ko amahanga yose atashakaga kumva uburemere bw’ibyaberaga mu Rwanda.
David Hannay, wari Ambasaderi w’Ubwongereza muri LONI niwe watanze igitekerezo ko ingabo z’uyu muryango zari mu bikorwa by’amahoro zagabanywa, Amerika yabaye iya mbere kwakirana yombi iki gitekerezo. Ibrhaim Gambari wari uhagarariye Nigeria muri LONI we yagaragaje ko ahubwo izi ngabo zakongerwa ariko abagabo n’abagore bari bahagarariye ibihugu by’ibikomerezwa baramuzibiranya maze ubwongereza buba ubwa mbere bugabanya ingabo zabwo.
Romeo Dallaire, mu gahinda kenshi ababajwe n’iki cyemezo yagize ati “Abasirikare banjye bahagaze hagati y’imirambo, bararebera amaso y’utwana turi gupfa tuvirirana amaraso,ibikomere biri kubababaza byamaze kugermo inyo, nanjye ubwanjye ndi gutembera mu giturage ahari kuboneka intumbi z’amatungo n’abantu bari kuribwa n’imbwa n’imbwebwe”

dallaire@bwiza.com
Dallaire yasuye urwibutso rwa jenoside

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uwari perezida w’Amerika, Bill Clinton we ubwo yasuraga u Rwanda mu 1998, (hashize imyaka ine jenoside ihagaritswe) yakoze ibisa no gusaba imbabazi muri aya magambo ati “Ntitwagize icyo dukora vuba jenoside igitangira, ntitwagombaga kwemera ko inkambi z’impunzi zihisha abicanyi, ntanubwo twahise twemera ko ibi byaha byitwa izina rya nyaryo ‘Jenoside”
Ubwongereza nibwo bwarwanyije cyane ko ibyabaye mu Rwanda byahabwa inyito ya Jenoside, iki gihugu cyarwanyije bikomeye ko mu muryango w’Abibumbumbye hakoreshwa ijambo Jenoside havugwa ibyabaye mu Rwanda, ibi ahanini babiterwaga n’uko bamenye ko nibemera ko habaye jenoside baraba bishyizeho ikosa ryo kudatabara kandi amabwiriza ya UN avuga koahabaye bene iki cyaha isi yose igomba guhagurukira kukirwanya.
Nyuma mu kwezi kwa Karindwi akanama k’umutekano ka LONI kaje kwemera ko ibyabaye mu Rwanda byakwitwa Jenoside ariko hadaciye kabiri nyuma y’umwaka umwe Ubwongereza bwongeye kuzamura ikibazo buvuga ko butaremera ko ibyabaye mu Rwanda yaba ari Jenoside mu ibaruwa bwandikiye UN.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi LONI yungutse ikindi gitekerezo nabwo Ubwongereza bukibuza kugera ku ntego
Muri uku kwezi LONI yatangaje umugambi mushya wo kohereza mu Rwanda ingabo ibihumbi 5500 kugirango zihagarike ubwicanyi, iki gitekerezo cyemejwe nk’ikigiye gushyirwa mu bikorwa ariko kidindizwa n’intumwa y’Amerika yari ishyigikiwe nabwo na leta y’Ubwongereza.
Ubwo akanama gashinzwe umutekano kari kamaze kwemera kohereza ingabo mu Rwanda, n’ubundi Ubwongereza bwanze gutanga indege za gisirikale zo gufasha izo ngabo mu gihe byinshi mu bihugu byari byemeye gutanga ingabo ari ibyo muri Afurika bidafite ubushobozi bwo kugira indege zabyo.
Bigoranye nyuma y’igihe kitari gito kandi Interahamwe zikica Abatutsi nibwo Ubwongereza bwemeye gutanga imodoka za gisirikare 50, izi nazo zageze mu kwezi kwa karindwi zitarakandagira mu Rwanda, Lynda Chalker wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza ahubwo we yasuye u Rwanda abonana na Romeo Dallaire mu kwezi kwa karindwi 1994, Dallaire yamubwiye ko hari abantu bakicwa kandi ko imodoka zitari zaza maze uyu mugore akigera mu Bwongereza avugira kuri BBC2 ko Dallaire yakoze amakosa akwiye kumujyana mu nkiko kuko atabashije kwemeza UN kugirango itabare.
Mu gihe cya Jenoside UN yayoborwaga na Boutros Boutros-Ghali, uyu yasabye Linda Melvern (Intumwa y’Ubwongereza muri UN icyo gihe) hamwe na Madeleine Albright (Intumwa y’Amerika) kugira icyo bakora ngo jenoside mu Rwanda ihagarare maze bamusubiza muri aya magambo
Bati “Ariko ufite kibazo ki Boutros? tuza! Wishaka kudushora mu bihe bikomeye, ibiri kuba ntibikeneye ubutabazi, ntacyo uzabona, ntaho tuzajya”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkuru yakuwe mu gitabo cy’uwitwa, Mark Curtis yanditse ashaka kugaragaza uburyo igihugu cy’Ubwongereza kishushanya kikigaragariza amahanga nk’igitagatifu kandi gifite uruhare mu bibi bibera hafi y’ahantu hose ku isi guhera mu mwaka wa 1945 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.
Umubano w’u Rwanda n’ubwongereza kuri ubu umeze neza, iyi myitwarire y’Ubwongereza muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntikunze kugarukwaho cyo kimwe n’Amerika. Ubwongereza mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano bufitemo umwanya uhoraho.
book
Igitabo gikubiyemo uruhare rw’Ubwongereza mu byaha bibera ku isi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *