Ubwumvikane bw’umugabo n’umugore ni yo nkingi ihamye y’iterambere ry’urugo

Sangiza iyi nkuru

Akenshi ingo nyinshi zikunze gusenyuka ku bw’impamvu zo kutumvikana ku mpande zombi , ari naho usanga bisiga ingaruka mbi ku rubyaro bakabafataho urugero rubi.
images
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugabo ashyize hamwe n’umugore we ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’urugo rwabo haba mu rukundo ndetse no mu buryo bw’ubukungu.
Hakunze kugaragara ikibazo cy’abagabo banga kugirwa inama n’abagore babo ku byo bakwiye gukora igihe babonye amafaranga,hato ngo abagore batagenzura bishingikirije ko nta gitekerezo abagore bakwiye kubaha, nyamara ntibamenye ko abagore aribo mbaraga z’urugo(Mutima w’urugo).
Abagabo bagizwe imbata n’ubusinzi, usanga bakunze kurangwa n’uruhuri rw’ibibazo bishingiye ku muryango, aho usanga buri gihe aba ashyamiranye n’umugore ugasanga iteka urugo ruhora rwakamo umuriro.
Iyo umugabo n’umugore batavuga rumwe ahanini usanga bugarijwe n’ubukene bwa hato na hato buterwa n’uko umwe aba ari nyamwigendaho ugasanga abana ntibiga, nta bwisungane mu kwivuza , kuko buri umwe aba abahigikira undi.
Abantu nk’aba kandi nibo usanga babyara cyane kuko baba batumvikana ku buryo bwo kuboneza urubyaro mu gihe abashyize hamwe baba bita ku miryango yabo bakanaboneza urubyaro, kabone n’iyo ntabushobozi bafite ariko bakabitaho mu buryo bushoboka.
Abakunze gukurikiranira hafi iby’Ijambo ry’Imana bavuga ko urugo rwiza ari ijuru rito, naho urugo rubi ni inzira ya sekibi mu gihe muri rubanda bakunze kuvuga ko urugo rubi rurutwa na gereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *