Mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hari uturere two muri Uganda bivugwako tubamo abasaga 250.
Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi kubera uruhare muri Jenoside kimwe cya kane cyabo baba mu duce tugize igihugu cya Uganda.
Aya makuru avuga ko aba bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu duce nka mu duce twa Nakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde no mu murwa mukuru Kampala.
Bivugwa ko benshi muri aba bahawe imyanya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze naho abandi bakaba bakora ibikorwa by’ubucuruzi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
N’ubwo amakuru atugeraho avuga gutyo,Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa.
Mu kugira icyo ikora kuri ubu busabe, Uganda yataye muri yombi batatu muri bo nyuma baza kurekurwa.
Source: igihe.com


