Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Furia Roja’, yaraye inyagiye iy’Abadage ibitego 6-0 biyihesha gusanga iy’Abafaransa muri 1/2 cy’irangiza cy’irusganwa rya UEFA Nations league.
Muri uyu mukino Ferran Torres ukinira Manchester City yatsinzemo ibitego bitatu wenyine, iba incuro ya mbere uyu mukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.
Rutahizamu wa Juventus, Arvalo Morata ni we wafunguriye amazamu Espagne ku gitego cy’umutwe yatsinze ku munota wa 17, nyuma ya koruneri yari itewe na Fabian Ruiz watanze imipira itatu yavuyemo ibitego muri uyu mukino.
Espagne yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 38 ibifashijwemo na Rodri, mbere y’uko Torres wari wayitsindiye igitego cya kabiri ku munota wa 33 ayitsindira icya kane ku munota wa 55, ndetse n’icya gatanu cyo ku munota wa 71.
Espagne yatsinze agashinguracumu ku munota wa 89 ibifashijwemo na Mikel Oyarzabal wari uhawe umupira na José Luis Gáya.
Muri rusange Abadage barushijwe cyane muri uyu mukino barangije nta shoti na rimwe rigana mu izamu rya Espagne bateye muri abiri bagerageje, mu gihe ikipe y’umutoza Luis Enrique yateye amashoti 10 muri 23 yagerageje.
Espagne kandi yihariye umupira ku kigero cya 70% mu gihe Abadage bari bafite 30, mu gihe koruneri zari esheshatu ku ruhande rwa Espagne kuri ebyiri z’Abadage.
Ikipe ya Espagne n’Abafaransa ziziyongeraho irokoka mu tsinda A2 hagati y’Ababiligi na Denmark; ndetse n’Ubuholandi na Pologne zo mu tsinda A1.


