Uganda: 2 Bafunzwe bazira gufatanwa impu z’ingwe n’igisamagwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba ba rushimusi nyuma yo kubafatana uruhu rw’ingwe n’urw’igisamagwe bifite agaciro ka miliyoni 2.5 k’amashiringi ya Uganda.
Abo bagabo bafashwe ni Isaac Akobo w’imyaka 32 wari umwogoshi mu mugi wa Kapchorwa wafatanywe na Isaac Soyeko bivugwa ko yari afite imyaka 43 y’amavuko; bakaba barafashwe ejo mu mukwabo wakozwe n’ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere na polisi.
Inkuru ya Chimpreports ivuga ko abayobozi bakoze uyu mukwabo batangaza ko aba bakekwa bafashwe batwawe ku mapikipiki, bagafatanwa impu eshatu z’ingwe; urw’igisamagwe n’urundi rw’injangwe y’agasozi.
[ad id=”44145″]
Abel Ahabwe ushinzwe gukurikirana ibyaha wakoranye n’ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere muri uyu mukwabo yavuze ko gukimbirana hagati y’abaturage n’ ibisamagwe mu gihugu cya Uganda no mu bindi bihugu bitandukanye bigerereye ubuzima bw’izi nyamaswa.
Ahabwe yagize ati, “Ibisamagwe bikunze gushyamirana n’abahinzi bigatuma babitera rimwe na rimwe bakanabyica.” Yakomeje asobanura ko ubwiyongere bw’abaturage, ubuhinzi, imihanda n’ibindi bikorwa by’iterambere biri mu byangiza uduce tw’amashyamba ibisamagwe bikunda kwiberamo.
[ad id=”44145″]
David Mayanja Bisaso ukora akazi k’ubugenzacyaha muri polisi yavuze abakekwa bari bamaze gufata icyuma kidasanzwe muri hoteli bateganyaga kujya bakoreramo ubwo bucuruzi bw’inyamaswa nubwo batatangaje amazina y’abo bari kuzajya bakorana.
Abafashwe ngo barakekwaho kuba basanzwe bakora ubucuruzi bw’inyamaswa mu buryo butemewe n’amategeko mu bice by’uburengerazuba bwa Kenya bakabigurisha muri iki gihugu cya Uganda ku baturiye inyengero z’umupaka uhuza ibi bihugu.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *