Igenzura ryakozwe n’ubugenzacyaha bwa Uganda CID, ryerekanye ko abasore n’inkumi 69 muri 3,129 bashya binjijwe mu gipolisi cya Uganda, bafatanywe ibyangombwa by’inyandiko mpimbano.
Abakurikiranweho iki cyaha, babikoze taliki ya 13 Nyakanga na 15 , ubwo binjizwaga mu gipolisi nyuma bakaza gusanga baratanze ibyangombwa bihimbano kugeza ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.
Itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryaturutse ku cyicaro gikuru cya polisi, ryakoze isuzuma riza kugaragaza ko amanyanga yakozwe n’uru rubyiruko. Abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Masindi ariko nyuma baza kurekurwa hakomeza gukorwa iperereza bari hanze.
ACP Kituuma Rusoke, umuvugizi wa Polisi, yashimangiye ko Polisi itazigera yihanganira ubuhemu nk’ubwo. Ati: “Twabanje gutanga umuburo mu gihe cyo gushaka abakozi tubabwira ko abantu bafite intego yo gukora uburiganya atazihanganirwa.”


