Uganda: Abadepite 2 bagiye guhatwa bibazo ku bwicanyi bumaze iminsi bwibasiye Masaka

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu gipolisi cya Uganda (CID), rwahamagaje abadepite babiri bo mu ishyaka NUP, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo babazwe ku ruhare rwabo mu bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Masaka.

Amabaruwa abiri yo ku itariki 03 Nzeri, ahamagaza Depite Muhammad Ssegirinya uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru mu nteko, na mugenzi we, Allan Ssewanyana uhagarariye Makindye y’uburengerazuba.

Aya mabaruwa bayagejejweho binyuze kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, asaba aba bombi kuzitaba kuri Station ya Polisi ya Masaka kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Nzeri bagakoreshwa inyandikomvugo ku bwicanyi bwo muri Masaka.

Iri hamagaza rigira riti “Ibi biraguhamagarira kwitaba kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka ku wa mbere Nzeri 6, saa yine za mu gitondo imbere ya D/SSP Moses Taremwa kugira ngo ugire icyo uvuga ku iperereza ryakozwe”.

Aya mabaruwa avuga ko CID irimo gukora iperereza ku bwicanyi bwabereye muri Masaka mu mezi ya Nyakanga na Kanama, kandi ari yo mpamvu y’ihamagazwa rya Depite Ssegirinya na Ssewanyana nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga.

Umuvuguzi wa CID, Charles Twine, yemeje ko koko bahamagaje aba badepite, yongeraho ko ibyo barimo gukora byubahiriza amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *