Uganda: Abadepite banenze igikorwa cyo kongeza umushahara abasirikare bakuru gusa

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasobanuye izamurwa ry’imishahara iherutse kwemezwa ku basirikare bakuru ba Uganda (UPDF) nk’ “ivangura”, kandi ko ari ikintu gishobora guhungabanya ubumwe bw’ingabo n’umutekano w’igihugu.

Mu cyumweru gishize, Daily Monitor yatangaje inkuru y’uko umushahara uteganijwe kuzamuka, aho umushahara wa buri kwezi n’inyungu z’izabukuru z’abasirikare bakuru ba UPDF bizikuba inshuro zirenga ebyiri, mu gihe umushahara wa bamwe mu bayobozi bakuru uziyongeraho kimwe cya kabiri guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Abasirikare babarirwa muri ba ofisiye bato kuva ku ipeti rya Kapiteni no kugeza kuri ba private iyo nyongera y’umushahara ntibareba.

Umuvugizi w’ingabo, Brig Felix Kulayigye, icyo gihe yasohoye itangazo ryemeza ko umushahara wongerewe.

Ikibazo

Mu nama rusange yo kuri uyu wa Gatatu ushize, Depite Patrick Oshabe uhagarariye Kassanda y’Amajyaruguru, avuga ku kibazo gifitiye igihugu akamaro, yasobanuye iki gikorwa nk“ivangura rizagira ingaruka ku basirikare bato ndetse ryaagira izindi ngaruka muri rusange.

Depite Oshabe yibukije amakimbirane yavutse mu barimu, ubwo guverinoma yatangazaga ko umushahara w’abarimu ba siyanse uzazamuka, bigatuma bagenzi babo bo mu yandi mashami bajya mu myigaragambyo yamaze ibyumweru bitatu.

Ati: “Ntabwo mpanganye n’izamuka ry’umushahara ariko icyambabaje muri iryo tangazo ni izamuka ry’imishahara ryiyongereye ku 100% ku basirikare bakuru gusa. Mu bihe by’ubukungu turimo, dufite abasirikare bo ku rweego rwo hasi, bakorera iki gihugu neza kandi iyo babonye umushahara uzamutse ntibitabweho … Biradushyira mu bihe bigoye cyane. ”

Ikibazo cy’abandi basirikare

Yongeyeho ati: “Niba hari izamuka ry’imishahara iryo ari ryo ryose, ryakagombye gutekereza ku basirikare bo ku rwego rwo hasi … Guverinoma igomba gusobanura ahazaza h’abasirikare bato. Bizabagendekera bite ukurikije ibihe by’ubukungu? ”

Minisiteri y’Ingabo yagize icyo ivuga

Mu gusubiza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingabo, Jacob Oboth-Oboth, yavuze ko abo basirikare bato batongejwe bagomba gutegereza.

Ati: “Intego ya guverinoma ni ugutekereza abantu bose, ariko imishahara y’izindi nzego z’abasirikare igomba gutegereza isuzuma rusange ry’imishahara”.

Mbere, hari amakuru yari yatangiye kuvuga ko umushahara w’abasiikare bo hasi uzazamurwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2023/2024 hamwe n’iy’abandi bakozi ba Leta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *