Icyoba ni cyose mu mpunzi zo mu nkambi ya Nakivale iri mu Karere ka Isingiro, mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Uganda. Umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (albinos), usanzwe uhezwa kandi ufite intege nke, watunguwe nyuma yo kubura guhangayikishije kw’impunzi y’Umurundikazi ifite ubumuga bw’uruhu witwa Gloriose n’abana be babiri.
Gloriose yabaga mu mudugudu wa Kashojwa B, mu nkambi. Bivugwa ko yavuye iwe mu kwezi gushize hamwe n’abana be batatu. Kuva icyo gihe, yaba we cyangwa babiri mu bana be barongera kugaragara. Gusa imfura, umuhungu w’imyaka hafi umunani, aherutse kugaragara, aherekejwe n’umugore nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’impunzi, umwana yasaga nk’uwataye ubwenge: “Umwana ntiyari akimenya urugo rw’umuryango.” Yaje ari kumwe n’umugore, abonye se n’abaturanyi ni bwo yongeye kuvuga ibintu bitangaje: yabonye nyina yicwa n’abantu batazwi. Ariko ntashobora kuvuga aho byabereye.
Abayobozi bahise batangira iperereza. Umugore wagaruye umwana na we ahita afatwa. Nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi abitangaza ngo ibyo uyu mugore yavuze byaravuguruzanyaga, bituma afungwa by’agateganyo. Undi ukekwaho icyaha nta wundi uretse umugabo w’umugore wabuze. Nubwo adafite ikibazo cy’ubumuga bw’uruhu, ntabwo yigeze amenyesha ibura ry’umugore we n’abana be, haba ku bayobozi b’inkambi, haba ku bapolisi, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta ihari. Uku guceceka guteye urujijo, cyane ko abaturanyi benshi bavuga ko hari amakimbirane ya hato na hato hagati y’abashakanye: Bati: “Twakunze guhatirwa gutabara ngo duturishe amakimbirane ya bo.”
Kuri ubu aba bakekwa bombi bafungiye muri Gereza Nkuru ya Kabingo mu Karere ka Isingiro. Umuryango utegamiye kuri Leta, Alight, wiyemeje kurengera abatishoboye, harimo n’abafite ubumuga bw’uruhu, urimo urakorana cyane na polisi kugira ngo bagaragaze ukuri kuri iyi dosiye. Ku bagize urugaga rwa bo , rugizwe n’abantu bagera kuri 50 batuye mu gace kamwe, ubwoba bugaragara ku maso. Umuturage umwe yagize ati: “Tubayeho mu bwoba. Bitwibutsa ibihe by’umwijima igihe abafite ubumuga bw’uruhu bahigwaga bakicwa.”
Kubera gutinya kwibasirwa, benshi ubu batinya gusohoka mu nkambi ahatekanye kandi basaba kurindwa bidasanzwe.
Muri Uganda, abantu bafite ubu bumuga bw’uruhu, harimo n’impunzi, bakunze kwicwa mu myaka yashize mu bihe nk’ibi. Nk’uko ubushakashatsi bwinshi bwabigaragaje, ibyo byaha bifitanye isano n’imyizerere y’ubupfumu: ingingo z’abantu bafite iki kibazo zikoreshwa mu mihango y’ubupfumu bikekwa ko ngo izana amahirwe cyangwa ubutunzi.
Inkambi ya Nakivale mu gihugu cya Uganda kuri ubu icumbikiye impunzi zirenga 150.000, harimo n’Aburundi barenga 33.000.


