Uganda: Abakoze imyitozo kabuhariwe mu kurwanya iterabwoba baryamiye amajanja

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi bashinzwe guhangana n’iterabwoba, AIGP Abbas Byakagaba yatanze amabwiriza ko abagize uyu mutwe bose baba maso kurushaho bitegura igitero icyo ari cyo cyose gishobora kwibasira Uganda.

Aya mabwiriza atanzwe nyuma y’aho igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gihugu cya Kenya ku gicamunsi cyo kuwa 15 Mutarama 2019  cyahitanye abantu 14.

Ibi byatumye Polisi ya Uganda ihora yiteguye ko iki gihugu cyagabwaho ibitero.

Itangazo rya AIGP Byakagaba rivuga ko ibyabaye muri Kenya bikwiriye guhwitura Uganda ku kibazo cyo guhangana n’ibitero by’iterabwoba bishobora kuyibasira.

Yagize ati “ Nyuma y’igitero cyabaye muri Nairobi ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri, abategeka amainite yose bahawe amabwiriza yo kuba maso no gushyiraho uburyo bw’ibanze mu kuziba icyuho, bakorana n’izindi nzego z’umutekano n’abikorera.”

Uyu muyobozi nk’uko Chimpreports yabonye ibaruwa ye ibitangaza, yasabye ko hari ahantu hakwiye kurindwa by’umwihariko.

Ati “ Mushyireho umutekano uhagije ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko, amahoteli, ahasurwa na bamukerarugendo n’ahandi.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uganda iryamiye amajanja nyuma y’imyaka umunani ishize yagabweho igitero cy’iterabwoba kigahitana abantu 100.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *