Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, bavuga ko ibyo baboneye mu rukiko ari nk’ikinamico kuko umucamanza yafashe umwanzuro arimo kurya. Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 ni bwo Abanyarwanda batanu harimo abana babiri bavukana, bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba. Kigali Today ivuga ko aba bana umwe w’umuhungu afite imyaka 19 akaba yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu gihe mushiki we w’imyaka 16 yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko ariko bataburanye kuko ibyabaye byari nk’ikinamico kuko ibyo yabajije bitigeze bihabwa agaciro. Agira ati “Ibintu bya Uganda ni nk’ikinamico, jye sinavuga ko naburanye, umushinjacyaha yaranshinje ariko umucamanza yararyaga ku buryo nanamubajije iwacu anyohereza nkibaza iwacu anyohereza hantandukanya n’ababyeyi banjye ariko yari ahugiye ku biryo ntacyo yashoboraga gusubiza.” Uyu w’umuhungu avuga ko ababyeyi be baba i Kampala muri Uganda, bakaba baravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 bagenda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo banyuze ku mupaka wa Gatuna. Icyakora avuga ko icyajyanye ababyeyi muri Uganda atakizi neza kuko yari umwana gusa ngo yisanze muri icyo gihugu ari ku ishuri yiga. Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020 ngo abapolisi baje iwabo mu rugo aho bari batuye, baramufata we na mushiki we umukurikira bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukasa bashinjwa icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda. Avuga ko kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukasa bahamaze ukwezi n’igice nyuma batwarwa gufungirwa kuri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu. Avuga ko ku wa 17 Ukuboza 2020 aribwo yagejejwe mu rukiko ku cyaha cyo kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Akomeza agira ati “Ababyeyi banjye bari i Kampala, aho nari mfungiye bansuraga, ese kuki atari bo babanje gufunga cyangwa gucyura mu Rwanda?” Yibaza icyo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze mu gihe Umunyarwanda ajya muri Uganda agafatwa nk’aho atari ikiremwamuntu. Avuga ko icyakora bagiye gushakisha aho nyirakuru ubyara se atuye mu Karere ka Nyanza bakaba ari ho baba bari mu gihe bategereje ko bakoroherezwa kongera kubona ababyeyi babo. Uyu musore avuga ko mu byamubabaje harimo kumara ukwezi atabona amazi yo gukaraba, inda zidasanzwe muri gereza cyane ko ari ubwa mbere yari afunzwe, kugaburirwa kawunga yirabura yuzuyemo ibiheri na yo idahagije n’ibindi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


