Abagabo babiri bakomoka mu Burayi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe, I Kampala muri Uganda bashaka gusohokana ikiyobyabwenge cya heroin bakijyanye hanze y’igihugu nk’uko bitangazwa na polisi.
Umwe muri aba witwa Laudato Masimo, ukomoka mu Butaliyani, igipolisi kivuga ko yafatanywe ibiro bitatu bya heroin (Mugo) ashaka kwinjira indege yerekeza I Buruseli mu Bubiligi muri iyi weekend ishize.
Naho undi, Antonio Manuella w’imyaka 68, ukomoka muri Portugal, nawe yafatiwe ku kibuga cy’indege ashaka kurira indege ya Egypt Airlines agiye I Amsterdam mu Buholandi.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima, akaba yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, ko Antonio yari yarakoresheje umuti urinda imbwa ku ivarisi ye.
Uyu muti uzwi nka Anti-dog usuka ku kintu imbwa za polisi zakwihumuriza ntizibashe gukora inshingano zazo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Emilian Kayima akaba yakomeje avuga ko aba bagabo bafungiye I Entebbe mu gihe bategereje gushyikirizwa inkiko naho ibiyobyabwenge bafatanywe bikaba bizoherezwa muri laboratwari ya guverinoma bigasuzumwa.
Umuvugizi wa polisi akaba yanahishuye ubundi buryo ngo buri gukoreshwa muri iyi minsi mu gutwara ibiyobyabwenge, aho yavuze ko abagore basigaye babihisha mu myanya y’ibanga yabo bakaba bagiye gushaka ibyuma bisuzuma umubiri (Body Scanner) bagiye gushyira ku kibuga cy’indege mu rwego rwo kurwanya ubu bucuruzi butemewe.
Igipolisi cya Uganda kikaba giherutse no gufatana umucuruzi ruharwa w’ibiyobyabwenge ukomoka muri Mali yibitseho ibiro 37 bya cocaine ifite agaciro k’amamiliyari y’amashilingi.


