Uganda: Abanyaburayi babiri basanzwe bapfiriye mu mahoteli 2 akomeye muri Kampala

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza rigamije kumenya ukuri ku rupfu rw’abanyaburayi babiri basanzwe bapfiriye mu mahotel ya Pearl of Africa Hotel na Kampala Sheraton Hotel zose ziherereye muri Kampala.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima akaba avuga ko batangiye iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi.
Terasvouri Tuomas Juha Petteri w’imyaka 42, akomoka muri Finland akaba yarageze I Kampala ku itariki 05 Gashyantare akajya gucumbika muri Pearl of Africa Hotel,  mu cyumba numero 806.

PoA
Pearl of Africa Hotel

Bivugwa ko icyo gihe yari aherekejwe n’umugore witwa Faridah Nankya ndetse n’ushinzwe umutekano. Nankya yaje kuva kuri hotel nka saa moya asezeranya kuza kugaruka gufata Juha.
Ku itariki 06 Gashyantare, Nankya yaragarutse asanga Juha yapfiriye mu cyumba cye ahita abimenyesha ubuyobozi bwa hotel nabwo buhamagara polisi.
Uyu mugore akaba yarahise atabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Ku rundi ruhande kandi igipolisi kiri gukora iperereza ku rupfu rw’undi munyaburayi witwa Alex Nordlarndar Sabastian Andreas w’imyaka 41 nawe wasanzwe muri Kampala Sheraton Hotel mu cyumba 1231 yapfuye.
timthumb
Kampala Sheraton Hotel

Uyu nawe yageze kuri iyi hotel kuwa 05 Gashyantare mu gitondo, aza gusangwa yapfuye nyuma y’amasaha 6 .
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ikomeza ivuga ko ibi byateye ubwoba bw’uko mu gihugu haba hari umutwe w’abagizi ba nabi ufite gahunda uri kugenderaho kuko ngo ibi bitari bisanzwe ku mahoteli akomeye muri Kampala na cyane ko abinjira muri aya mahoteli bakorerwa isuzuma ry’umutekano rihagije.
 
 
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *