Polisi ya Uganda yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ikekaho kwica umukambwe w’imyaka 83 y’amavuko bakoreraga nk’ababumbyi.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko abatawe muri yombi ari Kwizera Desiré n’umugore we witwa Uwingabire.
Bakekwaho kwica Geoffrey Twinomujuni Ntegyire wari utuye mu kagari ka Karujabura, umurenge wa Kitumba ho mu karere ka Kabale.
Maate yavuze ko Kwizera n’umugore we bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bageragezaga guhunga. Bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024.
Uyu yasobanuye ko ku wa 31 Gicurasi ari bwo bikekwa ko Uwingabire yakubise inyundo Ntegyire bikarangira amwishe.
Akimara kumwica nk’uko ChimpReports ibivuga ngo yahise, ngo yahise apakira bimwe mu bintu Nyakwigendera yari atunze birimo matela, ipasi y’amashanyarazi, radiyo, ivarisi ndetse n’igare.
Polisi ya Uganda ivuga ko Kwizera n’umugore we bakimara gufatwa bahise basubizwa i Kabale, bemera ko ari bo bishe uriya musaza bamuhora kuba “yari amaze igihe abatuka mu ririmi batumva”.
Ivuga kandi ko nyuma y’iperereza bazagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranweho.


