Polisi ya Uganda mu karere ka Kasese, iratangaza ko kuva ku wa kane, tariki ya 4 Mata ifunze Abanyarwanda 40 bazira kutagira ibyangombwa n’ibyemezo by’ingendo.
Aba banyarwanda bose ngo bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park).
Chimp Reports iratangaza ko izi nzego z’umutekano zafashe aba Banyarwanda ubwo bahigaga abashimuse umukerarugendo wo muri Amerika n’uwari ushinzwe kumuyobora (Tour Guide) ku wa 2 Mata. Nyuma y’iri shimuta, Perezida Museveni yohereje itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba n’abahawe imyitozo idasanzwe bazwi nka ‘Special Forces’.
Abajijwe ku kibazo cy’Abanyarwanda bafunze, Umuvugizi w’igipolisi, CP Fred Enanga yavuze ko polisi yo mu karere ka Kasese iragira icyo itangariza abanyamakuru nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kubivuga.
Polisi yatangaje ko aba Banyarwanda bavaga muri iki gihugu berekeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.


