Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Rose Akol yasabye Abanyarwanda batunze ingangamuntu za Uganda ndetse n’iz’u Rwanda kureka imwe muri izo ndangamuntu kuko ngo binyuranyije n’amategeko y’igihugu.
Ibi minisitiri Akol akaba yarabibwiye abaturage barimo n’Abanyarwanda kuri iki Cyumweru ku biro by’abinjira n’abasohoka bizwi nka Mirama Hills Border Post.
Minisitiri Akol akaba yari yaje kureba aho kubaka ibiro bya gasutamo bya Mirama-Kagitumba mu Karere ka Ntungamo biteganyijwe ko bizasurwa na perezida Museveni ndetse na Kagame kuwa 23 Mata.

Akol yabwiye abaturage ko minisiteri ayoboye izi ko hari Abanyarwanda bafite indangamuntu z’u Rwanda ndetse n’iza Uganda. Yongeyeho ko benshi muri aba baturage bazi ko nta ngaruka byatera.
Minisitiri Akol yagize ati: “Benshi muri bo batekereza ko bashobora gukomeza neza business zabo muri Uganda ari uko bafite indangamuntu zacu”. Yongeyeho ko nyamara ibi bishobora kubangamira kubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Ntungamo, Baker Kawonawo, yahishuye ko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka by’umwihariko icyaha cyo gucuruza abantu bikunze kubangamirwa n’ikibazo cy’abantu bafite indangamuntu zirenze imwe.
Minisitiri yakomeje asaba abayobozi gukomeza gushishikariza abaturage batunze indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzitanga ku bushake.
Mu mpera z’umwaka ushize nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga ubwo hitegurwaga amatora ya perezida yabaye muri Gashyantare, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjije guverinoma guha indangamuntu Abanyarwanda ku bushake ngo bazatore Museveni, nubwo ishyaka NRM riri ku butegetsi ryabiteye utwatsi
Minisitiri Akol kuri iki Cyumweru akaba yaremeje ko bamaze byibuza gusubizwa indamuntu 10 n’Abanyarwanda ariko ngo byaragabanyutse kandi ngo bazi ko benshi bakizifite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


