Uganda: Abapolisi 5 barashinjwa kwiba amafaranga yari gukoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubujura

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi batanu ba Uganda kuri uyu wa Kane bagejejwe imbere y’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa muri Kampala bashinjwa gutwika ibiro bagamije guhisha ubujura bwabo bw’ibimenyetso byagombaga kujyanwa mu rukiko bigizwe n’amafaranga.

Urukiko ruyobowe n’umucamanza Abert Asiimwe rwumvishe ko Apollo Kibuuka, w’imyaka 38, Sgt Maria Nangobi, Karim Bakole b’imyaka 25, Constable Moses Okello w’imyaka 34 na Candia Prossy Forsca, bose bakoreraga kuri station ya polisi ya Katwe, bakoze iki cyaha hagati y’ukwezi gushize n’uku turimo kwa Nzeri.

Umucamanza Asiimwe akaba avuga ko Bakole, wari ukuriye ishami rishinzwe ibimenyetso cyangwa ibizibiti, yasenye ibyo bimenyetso bigizwe n’amafaranga angana na miliyoni 1 y’Amashilingi yagombaga gukoreshwa nk’ikimenyetso cy’ubujura.

Ati: “Hagati ya Kanama na Nzeri, D/AIP Apollo Kibuuka nk’umupolisi wakoresheje nabi ububasha bwe…yananiwe kugaragaza ikimenyetso cy’amafaranga yavumbuye muri dosiye y’ubujura kuri Lato Milk,”

Uyu mucamanza nk’uko tubikesha Chimpreports akaba yashinje iri tsinda ry’abapolisi ibyaha birimo gukoresha nabi imyanya yabo, no kugambanira gukora icyaha.

Aba ariko barekuwe by’agateganyo batanze ingwate urubanza rwabo rwimurirwa ku itariki ya 08 Ukwakira 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *