Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abapolisi 2 b’Abofosiye bakurikiranyweho kugira uruhare mu iyibwa ry’imirasire y’izuba ifite agaciro ka Miliyoni 10 z’Amashilingi ya Uganda.
Nk’uko bitangazwa na Daily monitor yo muri Uganda, ngo iyi mirasire y’izuba yari ahabugenewe ikaba yari ifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na megawati 10 z’umuriro wakoreshwaga n’abaturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umushinga w’amashanyarazi yifashisha imirasire y’izuba yibwe watashywe mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, ukaba wari mu gace ka Opuyo mu karere ka Soloti, ukaba wari ufite ubushobozi bwo kugaburira ingo zisaga ibihumbi 40 zirimo amashuri n’ibindi.
Umuvugizi w’igipolisi wo muri kariya gace Michael Odongo avuga ko mu bamze guta bwa muri yombi harimo abapolisi 2 bikaba byiteawe ko hazaboneka n’abandi bafatanyijwe kwangiriza leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


