Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, IGP Martins Okoth Ochola yasabye abapolisi bari mu mutwe ushinzwe kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwoba kuba maso, bakagenzura imfuruka zose.
IGP Ochola yatanze ubu butumwa nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Bufaransa zisabye abaturage bazo baba muri Uganda kwirinda mu gihe bari ahahurira abantu banshi by’umwihariko ahasurwa n’abanyamahanga kuko ngo iki gihugu gishobora kugabwamo ibitero by’iterabwoba.
Nyuma y’amasaha make IGP Ochola asabye aba bapolisi kuba maso, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zifatanyije zamaze guta muri yombi abantu 13 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba ADF ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC.
Aba bakekwa ngo barimo umupasiteri na enjenyeri (engineer), bakaba barafatiwe mu duce twa Paidha, Kasese na Njeru twegereye twegereye RDC, ubu bakaba bafungiwe ahitwa Kireka hakorera urwego rushinzwe iperereza ryihariye, SID.



2 Responses
Uganda: Abapolisi basabwe kuba maso nyuma y’impuruza y’u Bwongereza n’u Bufaransa
mwandika amakosa mujye mukora upload inkuru zanyu mwabanje kuzisoma
Uganda: Abapolisi basabwe kuba maso nyuma y’impuruza y’u Bwongereza n’u Bufaransa
mwandika amakosa mujye mukora upload inkuru zanyu mwabanje kuzisoma