Uganda:Abarenga 500 bahungiye icyarimwe basiga mu mudugudu wose nta n’inyoni itamba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko mu Mudugudu wa Kitehurizi, Akarere ka Kamwenge, muri Uganda, abantu bagera ku icumi bishwe n’inyeshyamba za ADF, abaturage barennga 500 bahunze ngo zabo

Aba baturage bavuga ko bahunga kubera ubwoba ko bashobora kugabwaho ibindi bitero bishobora guhitana ubuzima bwabo nyuma y’uko abagera ku icumi baherutse kwicwa na ADF.

Abahunze berekeje mu turere duturanye n’akabereyemo ubwicanyi,abandi bisuganyiriza mu mujyi wa Kamwenge. Uyu mu dugudu bivugwa ko wasigaye nta n’inyoni itamba kuko abaturage bahunze batitaye n’imirima yabo yari igeze igihe cy’isarura.

Guverinoma itangaza ko hafashwe ingamba zo kongera umutekano muri ako gace hongerwayo ingabo na polisi.Amatorero nayo yasabwe gukora igenzura ryimbitse ku bantu binjira aho basengera mu rwego rwo guhangana n’iterabwoba.

Imirambo y’abantu bishwe n’izi nyeshyamba yahawe imiryango yabo kugira ngo ishyingurwe ari nako hateguwe icyunamo muri uyu mudugudu iri sanganya ryabereyemo.

Leta ya Uganda kandi itangaza ko hashyizweho ingufu zo gutahura abanyabyaha no gukumira ibitero byose bigamije guhungabanya umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *