Uganda: Abarimo Bobi Wine na se wa Oulanyah bahamagajwe na Polisi bazira gutangaza ko yarozwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda yatangaje ko igiye guhamagaza abantu batandukanye barimo umunya-Politiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Nathan Okori usanzwe ari se wa Jacob Oulanyah, nyuma yo gutangaza ko Oulanyah wahoze ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yishwe n’amarozi.

Undi uri mu bagomba guhamagazwa ni Godfrey Kiwanda usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyaka NRM mu gace ka Buganda.

Polisi yavuze ko aba bose n’abandi benshi bagomba gusobanura iby’amarozi bavuga ko Oulanyah yazize.

Ku wa 08 Mata ubwo habaga umuhango wo gushyingura Oulanyah, se Nathan Okori yabwiye abari bagiye gushyingura ko umuhungu we yishwe n’amarozi.

Ati: “Ntabwo ndi mu cyunamo cy’ubusa. Ndangira ngo nsobanure neza ko Jacob Oulanyah yarozwe. Yarabimbwiye. Abaganga bagerageje kurwana n’uburozi. Bwari bwarangirije cyane ubuzima bwe ku buryo atari gushobora gukira.”

Nathan Okori yemeje ko umuhungu we yarozwe, mu gihe Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr Ruth Aceng, yaherukaga gutangaza ko yazize Kanseri yatumye ibice bimwe by’umubiri we binanirwa gukora.

Umuyobozi wungirije wa NRM muri Buganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari kuri Radiyo yitwa Capital Gang, yatangaje ko Oulanyah mbere y’uko apfa yamwibwiriye ko yarozwe nyuma gato yo gutorerwa kuyobora inteko ya Uganda.

Ati: “Yantumiye iwe mu rugo musanga aryamye, arambwira ati ‘Godfrey, nararozwe ariko ntukagire uwo ubibwira’. Yarambwiye ati ‘byabaye mu gihe nari maze gutorerwa kuba Perezida w’Inteko'”.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yavuze ko mu bitaro Jacob Oulanyah yarwariyemo nta na hamwe bigeze bagaragaza ko yazize amarozi.

Yavuze ko abahamagajwe bose bagomba kugaragariza Polisi ibihamya byerekana koko ko Oulanyah yarozwe.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni we yaherukaga gusaba Polisi guta muri yombi abakwirakwiza inkuru z’uko Oulanyah yarozwe kugira ngo babiryozwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *