Uganda: Abarobyi 4 bashimutiwe mu Kiyaga cya Albert n’ ingabo za Congo

Sangiza iyi nkuru

Abarobyi bane bo mu gihugu cya Uganda bashimuswe n’abantu bikekwa ko ari ingabo za Congo zibasanze mu Kiyaga cya Albert mu burengerazuba bw’igihugu nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abyemeza.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Hoima, Isaac Kawoya, ngo abo barobyi bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro kuwa Gatatu ushize ku isaha ya saa munani z’igicuku.

Ababibonye babwiye inzego z’umutekano ko abarobyi ari bwo bari bagitangira kuroba ubwo baterwaga n’abantu bafite imbunda bataramenyekana neza ariko bavugaga ko ari ingabo za Congo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kawoya avuga ko aba barobyi bashimuswe bashinjwa kuroba mu mazi ya Congo, aho bivugwa ko bajyanywe mu Ntara ya Ituri yo mu burasirazuba bwa Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Kurwana, gushinjanya no gushimuta ni ibintu bikunze kugaragara ku Kiyaga cya Albert aho abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakunze gushinja abarobyi b’Abagande kuroba mu mazi yabo.

Ikibazo gihari, nuko ngo nta kimenyetso kigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira mu Kiyaga cya Albert.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cy’ishimuta, abayobozi bavuye uri Uganda ku burenganzira bw’inama y’umutekano y’Akarere ka Hoima, berekeza muri Congo aho bagiye mu mishyikirano yo gusaba ko abo barobyi barekurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *