Abasirikare 2 bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF bakurikiranyweho gukubita umuturage wo mu gace ka Mutungo gaherereye mu Majyepfo ya Uganda kugeza ashizemo umwuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi ikorera muri Kariya gace, Emilian Kayima ngo aba basirikare 2 barimo Pte. Rogers Kasigazi ndetse na Pte. Shaban Musinguzi babanje gutoroka muri iki cyumweru nyuma yo gukubita uyu musore Rogers Waiswa w’imyaka 28 y’amavuko.
Uyu musore bivugwa ko yakubiswe n’abasirikare akekerwaho kwiba agafuka ka sima ahakorerwa ubwubatsi muri kariya gace nyuma yo kugafatanwa aba basirikare bakamuhindura inoge kubera inkoni nyuma akaza kugwa kwa muganga bamugejejeyo.
Daily monitor ivuga ko uyu musore yari yarakoreye ba rwiyemezamirimo mu by’ubwubatsi bakanga kumwishyura, aho buri mugoroba yabaga ari abo bubaka yishyuza ariko bakanga kumwishyura.
Uyu musore rero ngo ni bwo yaje gufata agafuka ka sima aragatwara hanyuma abasirikare baba ari bo bajya kumwizanira iwe ariko bagezeyo bamukubitirayo bamusiga ari intere itaramaze n’amasaha macye igitera akuka nyuma yo guhatwa ibiboko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Â


