Abasirikare babiri ba Uganda, umwe mu barinzi b’ubwami bwa Rwenzururu ndetse n’umutwazi wa boda boda baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu ndetse n’abarinzi b’ibwami ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Ubwo ikinyamakuru The New Vision cyakoraga iyi nkuru ngo cyari kitaramenya uwatangije iyi mirwano, ariko ababyiboneye bavuze ko abasirikare bari barimo gutambuka ubwo umurinzi w’ibwami yabateraga bikaba ngombwa ko bamurasaho bahita bamwivugana.
Nyuma yo kumva amasasu hanze, abantu bafite ibirwanisho bahise basohoka ibwami nabo batangira kurasa ku basirikare ariko babarangiza bakoresheje imihoro.
Umumotari wa boda boda utamenyekanye amazina ye wari ufite boda boda ifite ibirango, UDH 341Z, wari urimo urihitira nawe yafashwe n’isasu rihita rimuhitana.
Umwe mu basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye The New Vision ko bagenzi be bari barimo baragaruka bavuye kongera umuriro mu maradiyo yabo bakoresha maze ngo abarinzi b’ibwami barabatega babarasaho ndetse umwe bamutema mu mutwe undi mu mugongo. Yongeyeho ko bumvise urusaku rw’imbunda bajya kureba bagasanga bagenzi babo bishwe.
Ibi bikaba byabaye mu gihe ngo uwungirije chairman wa NRM ushinzwe akarere k’uburasirazuba ndetse n’Umwami wa Rwenzururu bari baherutse kugirana ibiganiro bigamije amahoro n’ubwiyunge.
Muri iyi nama yabereye ibwami, ngo umwami yasabye guverinoma gushyiraho komisiyo igomba gukora iperereza ku mpamvu nyazo zikomeje guteza umutekano mucye muri Rwenzori. Umwami kandi yasabye guverinoma kuvana ingabo muri aka gace avuga ko nta ntambara cyangwa ikindi kibazo cyatuma harundwa ingabo.
Umuvugizi wa division ya kabiri y’ingabo za Uganda, Major Roland Kakurungu, yemeje ko hapfuye abasirikare babiri muri iyo mirwano ariko ko uko byagenze kugirango bicwe bikiri gukorwaho iperereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


