Uganda: Abasirikare baregwaga kwica abigaragambya bahawe ibihano biremereye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, urugereko rwa mbere rw’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rwahamije ibyaha abasirikare babiri, Lance Corporal na Private, kubera kwica abantu batatu ubwo bari mu bikorwa byo guhosha imvururu mu Gushyingo 2020 i Kampala.

Urubanza, guhamya ibyaha n’ibihano ku baregwa mu buryo butangaje byabereye ku cyicaro cya Division ya mbere ya UPDF i Kakiri, mu Karere ka Wakiso, imiryango y’abari bamaze umwaka bifuzaga ubutabera bw’abantu babo bishwe itabizi.

L/Cpl Augustine Mugisha yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cya burundu nyuma yo kwiyemerera ubwe kwica umu local defence witwa, Hussein Ssegona hamwe n’umukanishi witwa Grace Walungama mu mujyi wa Nansana.

Raporo ya Autopsy yatanzwe mu rukiko yerekanye ko abishwe bombi barashwe mu mutwe.

Umushinjacyaha Capt Paul Rwabwogo yagize ati: “Kurasa ku mutwe ntabwo ari ukurasa ngo uce intege, ahubwo ni ukurasa ugamije kwica kandi we (L/Cpl Mugisha) yishe bombi kugira ngo asibanganye ibimenyetso kuko (abapfuye) bari inshuti”.

Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Capt. Rwabwogo yavuze kandi ko Mustafa Ssali, ubwo yari yoherejwe gukorera kuri Gipolisi cya Wandegeya, ku ya 18 Ugushyingo 2020 yarashe uwitwa Ibrahim Kirevu Mutaasa abikoranye ubugome.

Ssali yemeye icyaha bamaze kukimuhamya akatirwa igifungo cy’imyaka 35.

Umuyobozi w’urukiko, Col Sam Mugenyi ati “Numero AX017001 LDU Mustafa Ssali, uregwa ubwicanyi, binyuranyije n’ingingo ya 188 y’itegeko rihana. Uru rukiko rwashingiye ku bimenyetso byatanzwe mbere y’uko rugukatira igifungo cy’imyaka 35 ”.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko Ssali yarashe Ibrahim Kirevu Mutaasa wari watawe muri yombi akekwaho kuba mu bigaragambya, apfa ubwo yari arimo arasunikwa muri kasho yo ku Gipolisi cya Wandegeya.

Abakatiwe bombi bafite iminsi igera kuri 14 buri wese yo kujuririra urwo rubanza.

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2020, Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko abantu batatu bapfuye abandi 38 bagakomereka mu myigaragambyo yadutse nyuma y’uko abapolisi bataye muri yombi Bobi Wine, witeguraga guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Mutarama 2021, mu burasirazuba bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *