Abayobozi b’amashyaka atandukanye atavuga rumwe na leta ya Museveni muri Uganda ubu bari mu maboko ya polisi naho Besigye afungishwa ijisho mu rugo iwe bazira gushaka kwihuza ngo bashakire abarimu ba kaminuza ya Makerere umushahara wabo mu gihe leta yananiwe kuwubona .
Aba bagabo bari biteguye kujya hamwe bagakora fundraising igamije gukusanya amashiringi ya Uganda miliyari 28 kuko ari wo mushahara abarimu ba kaminuza ya Makerere bagomba guhabwa, aya niyo mafaranga aba barimu bigaragambije bishyuza biviramo kaminuza ifatwaa nk’ ikomeye mu karere no muri Afurika gufungwa, hashize ukwezi kose iyi kaminuza idatanga idakora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatawe muri yombi nk’uko ikinyamakuru the Monitor cyabitangaje ni, Ingrid Tutinawe umunyamabanga wa FDC, Doreen Nyanjura umunyamabanga wa Makerere, Depite Kawempe, n’abandi bo mu mashyaka atavuga rumwe na Museveni nka Mubarak Munyagwa Kawempe, Muhammad Ssegirinya, n’abandi
Aba bose kuri ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Wandegeya muri Uganda
Biravugwa ko hari n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya makerere nabo batawe muri yombi bari mu mugambi wo kujya mmuri iki gikorwa.
Byari biteganyijwe ko iki gikorwa kibera muri kaminuza ya makerere mu gihe kuri ubu nta muntu numwe wemerewe kwinjira muri iyi kaminuza yafunzwe atahakora, umuvugizi wa Polisi irinda umutekano wa kaminuza, Denis Kasibante yatangaje ko kuri ubu itegeko rivuga ko kugirango umuntu yemererwe kwinjira mu marembo ya Kaminuza ya Makerere asabwa kwerekana ikarita y’akazi aho kwerekana indangamuntu nk’uko byahoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Denis Kasibante yagize ati “Ibyangombwa nk’irangamuntu ubu ntibyemewe, twemerera kwinjira abanru bafite icyo bakora muri kaminuza, ni ukuvuga abakozi ba Banki zo mu kigo, abayobora insengero zo mu kigo cyangwa abakora amasuku gusa”
Nk’uko ushinzwe umutekano wa Makerere, Jackson Muchuguzi yabitangaje, ngo aba banyapolitiki batavuga rumwe na leta batawe muri yombii kubera kwinjira hatemewe
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


