Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uravuga ko uhangayikishijwe n’amafaranga y’umurengera ya parikingi abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda baca imodoka zifite ibirango byo mu mahanga by’umwihariko izifite ibirango byo mu Rwanda.
U Rwanda rusaba ko amafaranga y’umurengera agenda acibwa imodoka ziturutse mu Rwanda yavanwaho Uganda igashyiraho uburyo bwo kujya yishyuza inshuro imwe.
Umujyi wa Kigali wubatse gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, aho imodoka za bus ziturutse mu mahanga zicibwa hagati y’7,000 na 12,000 by’Amanyarwanda, abakora akazi ko gutwara basanga akwiriye kandi aboneka.
Ariko muri Uganda, uko bus ihagaze igiye gufata umuntu cyangwa igiye kumukuramo, abayobozi baca amafaranga y’u Rwanda 2,200 abatwara abantu. Abatwara izi bus ziva mu Rwanda bakaba basanga iri ari ivangura bakorerwa.
Amahame agenga isoko rusange muri EAC asaba ibihugu bihuriye muri uyu muryango gukuraho imbogamizi zishingiye ku bwenegihugu, aho umuntu atuye, uburyo bwo kwishyura n’aho imari ishorwa.
Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibyabo baturuka mu Rwanda bakaba bavuga ko Uganda ishyiraho imbogamizi mu rwego rwo kurinda abakora uyu mwuga iwabo baba bahanganye ku isoko n’abanyamahanga.
Uku kwijujuta kw’abashoferi baturuka mu Rwanda kuje nyuma y’aho bus zifite ibirango bya Uganda zisa nk’izimaze kwiharira umuhanda Kigali-Kampala na bus za Jaguar ari naryo soko rinini, bitewe n’ubunararibonye iki kigo kimaze kugira muri uyu muhanda n’imikorere ya nyiri iki kigo.
Uyu muhanda ukorwamo n’ibindi bigo nka Simba, Modern Coast Express, Kampala Coach, Horizon, Match na Trinity Express ariko byose bikaba bifite bus nke ugereranyije na Jaguar.
Trinity , ari nacyo kigo rukumbi cy’Abanyarwanda gikora mu muhanda Kampala-Kigali-Goma nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga, cyagiye kizamuka, by’umwihariko nyuma y’uko Onatracom igabanyije ingendo zayo hagati ya Kigali na Kampala.
Yaba u Rwanda cyangwa Kenya, amafaranga nk’aya yakwa mu gihugu cya Uganda aho bus ihagaze hose ntabwo yakwa mu rwego rwo gukomeza koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bihuriye muri EAC.
Twahirwa Dodo, Umuyobozi wa Trinity, yabwiye Rwanda Today ko buri kwezi yishyura byibuze 653,779 by’Amanyarwanda mu turere. Yavuze ko iki kibazo yakigejeje ku minisiteri ibashinzwe mu Rwanda ariko ngo abayobozi ba Uganda barakirengagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




