Uganda: Abavugabutumwa bo mu mihanda bagiye kujya bafungwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala muri Uganda, bwatangaje ko abantu bagenda babwiriza ijambo ry’Imana mu mihanda hirya no hino mu mujyi, ari bamwe mu bateza urusaku bityo zimwe mu ngamba bafatiwe hakaba harimo no kubafunga kugira ngo bacike burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu buyobozi mu itangazo bwasohoye, bwatangaje ko aba bantu bari mu bateza akavuyo bityo bakaba bagomba kujya bahanwa nk’abacururiza mu muhanda, abamamaza n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu mujyi mu buryo busa n’akavuyo cyangwa bunyuranyije n’amategeko agenga umujyi.
Chimpreports ivuga ko ri tangazo ryerekana ko bene aba bantu baba bica itegeko ry’umujyi ryatowe muri 2006 ribuza urusaku no gukorera mu kavuyo, bityo bakaba bagomba kujya bashyikirizwa inkiko bakaburana byanaba ngombwa bagahanwa nk’abandi banyabyaha bose.
Rivuga ko ubu atari bwo buryo bwiza bwo kwigisha abantu kuko bashobora no kuboneraho kwamamaza ibikorwa bibi, dore ko abantu baba babashungereye ari benshi. Ku ruhande rw’ubuyobozi, ngo aba bantu bakwiye kwegera abanyamadini batandukanye mu mujyi bafite aho bakorera bagakorana.
Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko abantu batereka ibyuma by’imiziki imbere y’amaduka ya bo bisakuza bazi ko ari ugushimisha abakiriya, na byo bisa n’aba bagenda basakuza mu nzira bityo na bo bakaba bagomba gukurikiranwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi ishize, umwe mu bayobozi bakuru b’umujyi, Jenifer Musisi yahuye n’ingorane ubwo yageragezaga guhagarika isengesho rya Isilamu risanzwe riba mu masaha atandukanye buri munsi ( Adhan ), avuga ko na byo biri mu biteza urusaku, mu gihe abandi bavuga ko ari ibintu bisanzwe kuva kera ko nta we uteze kubihagarika.
Uretse mu gihugu cya Uganda, aba bantu bagenda bigisha ijambo ry’Imana bagaragara hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bafite ibitabo bitandukanye birimo na za Bibiliya, gusa bagateza impungenge ku bababona bitewe n’imyambarire yabo kuko usanga akenshi usanga abantu bibaza niba koko baba batumwe n’Imana.
Aba bantu bagenda bagana ahateraniye abantu bakora imirimo itandukanye nk’abakora ubumotari, abacuruza, aho baregera imodoka, mu modoka n’ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *