Umuyobozi nshingwabikorwa wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte na mugenzi we, Anthony Katamba ushinzwe serivisi bahamagajwe n’Igipolisi cya Uganda ngo batange ibisobanuro ku bakozi babiri bakuru b’iki kigo cy’itumanaho, Umufaransa n’Umunyarwandakazi, bashinjwa ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano wa Uganda.
Amakuru agera ku rubuga Softpower dukesha iyi nkuru aravuga ko kuri uyu wa kabiri Wim yahamagajwe n’umutwe wa polisi ushinzwe iperereza ridasanzwe ukorera Kireka ngo afashe mu iperereza.
Undi muyobozi mukuru muri MTN Uganda, Anthony Kireka, ushinzwe igenamigambi, nawe yatumweho na polisi ahatwa ibibazo bifitanye isano n’abo bakozi babiri ba MTN, bashinjwa ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda. Katamba akaba anakora nk’umujyanama mu by’amategeko wa MTN Uganda.
Si aba gusa kuko urwego rushinzwe ubugenzacyaha rwa polisi (CID) rwanahamagaje Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi za mobile money, Elsa Muzzolin ngo abazwe ku ikoreshwa rya mobile money mu gushishikariza ubugizi bwa nabi.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa
Ibi bikaba ari ibitangazwa mu ibaruwa Ref. No. CID/A131/151 yo kuwa 22 Mutarama uru rubuga SoftPower, bivugwa ko rwewgereye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), ruvuga ko rwabashije kubona.

Ibi bikaba byaraje bikurikira itabwa muri yombi n’iyirukanwa ku butaka bwa Uganda ry’abanyamahanga babiri bari abakozi bakuru ba MTN Uganda, Umufaransa, Olivier Prentout wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’Umunyarwandakazi, Annie Tabura wari ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi.
Mu ijoro ryo kuwa 21 Mutarama 2019 nibwo abashinzwe umutekano muri Uganda bigabye mu biro bya MTN bata muri yombi Annie Tabura Bilenge na Olivier Prentout bashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu no guha amabanga ibindi bihugu.


