Uganda: Amaradiyo 23 yafunzwe azira gushyigikira ubupfumu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2018, Komisiyo y’igihugu y’itumanaho muri Uganda, UCC ( Uganda Communication Commision) yahagaritse amaradiyo 23 azira kwamariza abakora umwuga w’ubupfumu bifatwa nko ‘kubashyigikira’.
Umuvugizi wa UCC, Pamela Ankunda yatangaje ko aya maradiyo bayihanangirije mbere y’uko bayafunga ariko aranangira. Uyu muvugizi yongeyeho ko abanyamakuru bakwiye guhugurwa bakamenya ibyemewe gukorwa n’ibitemewe kugira ngo birinde ikibazo nk’iki.
Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru, kiratangaza ko amaradiyo yo muri Uganda yari yarihanangirijwe kuva mu mwaka wa 2014 ariko aya aryumaho.
Ibikorwa byo kwamamaza muri iki gihugu byorohera abagana amaradiyo kuko hariyo agera kuri 270. Ibi bituma ba nyirayo bakira amafaranga yo kwamamaza uko angana kose kuko abo bahangana baba ari benshi.
Mu maradiyo yafunzwe harimo Nile FM, Victoria FM, Metro FM, Kagadi FM, Hits FM, Eastern Voice FM na Tropical FM.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *