Uganda: Amashilingi hafi miliyari 5 ari kuri Mobile Money ya nimero zitagikoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ikigo cy’itumanaho cya MTN muri Uganda, Wim Vanhelleputte yatangaje kuri uyu wa 26 Gashyantare ko akayabo ka miliyari 4.7 z’amashilingi ya Uganda ziri kuri Mobile Money za nimero zimaze umwaka urenga zidakoreshwa.

Uyu muyobozi yatangaje iby’aya mafaranga arenga miliyari 1.2 y’amafaranga y’u Rwanda, ubwo we na bagenzi be bagahagariye ibigo by’itumanaho bagezaga kuri komite ishinzwe imari mu nteko ishinga amategeko, uko bishyuye leta mu 2019.

Wim Vanhelleputte mu nkuru ya The New Vision, abwira iyi komite ko: “iyi mibare bayikesha raporo yo muri Mutarama 2020.”

Iyi komite yahise izamura ikibazo cy’uko MTN n’ibindi bigo babigenza iyo umuntu wari ufite amafaranga kuri konte (compte) ya Mobile Money apfuye, basubiza ko bikorwa nk’uko n’amabanki abigenza. Aha ngo umuntu wizewe wa nyiri ‘compte’ yerekana inyandiko ziturutse mu nkiko, akaba yayahabwa.

Ntabwo iki kinyamakuru cyangwa se aba bayobozi bigeze batangaza impamvu izi konte za MoMo zitagikoreshwa ariko nk’uko iyi komite ishinzwe imari yabitangaje, urupfu ruri muri zimwe mu mpamvu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *